Umuhanda wa Bishenyi – Rugarika urafunze kubera ikiraro cyasenyutse
Home
Roads
Road Safety
Aviation
Air Traffic
Traffic and parking management
Transport Bodies
Traveler Info
News
Road Management
Ikiraro kiri mu gishanga cya Bishenyi, gitandukanya Akagari ka Kigese ho mu murenge wa Rugarika n’aka Ruyenzi ho muri Runda, cyasenywe n’imvura idasanzwe yaguye kuwa gatatu tariki ya 21/12/2011 bituma ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika bufata icyemezo cyo kubuza imodoka kunyura muri uwo muhanda.
Nk’uko abaturage bari basanzwe bakoresha uwo muhanda babivuga, ngo isenyuka ry’icyo kiraro ryabangamiye benshi mu bakoreshaga uwo muhanda. Musenge Marie Chantal atuye Akagari ka Kigese, aragenda n’amaguru ava Bishenyi yerekeza i Kigese, avuga ko yari avuye i Kigali.
Uyu mugore ngo yateze imodoka imugeza Bishenyi kandi ngo icyo ikiraro kiba kitarasenyutse hari kuba hari imodoka zigera ku Rugarika, akaba ariyo aba yateze.
Musenge akomeza avuga ko abagendana imitwaro myinshi badashobora gutwara ku mutwe ari bo babihombeyemo cyane.
Kudakora k’uyu muhanda kandi ngo bishobora gutera igihombo ku batuye agace ka Rugarika kuko ngo uyu muhanda wanyurwagamo n’amakamyo atwara amabuye yo kubaka n’umucanga biva ku Rugarika bijya mu mujyi wa Kigali cyangwa se ku Ruyenzi.
Umushoferi w’Ikamyo twaganiriye, yatangaje ko Kuri ubu ngo ayo makamyo akaba agomba guca inzira yo mu Nkoto, ibyo bikabatwara ibitoro byinshi kandi ngo kugeza ubu igiciro cy’ibyo batwara kitariyongera.
Ngo ku munsi uyu muhanda wanyurwagaho n’amakamyo arenga 30 yikoreye amabuye, umucanga cyangwa ibisheke. Imodoka zitwara abagenzi zahanyuraga zo ngo ni nke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika Rukimbira Emmanuel, avuga ko bafashe icyemezo cyo gufunga uwo muhanda kubera ikiraro cyari cyasenyutse, birinda impanuka zikabije zashoboraga kubaho mu gihe baretse imodoka zigakomeza kuhanyura.
Cyakora moto n’amagare byo bishobora gukomeza kunyura ku ruhande rutononekaye cyane rw’ikiraro. Ariko imodoka zo ngo zigomba kuzajya zinyura umuhanda uca mu Nkoto mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaba.
Arasaba abaturage kwigengesera kugeza igihe hazaba habonetse ubushobozi bwo gusana icyo kiraro, dore ko Umurenge n’umuganda w’abaturage ntacyo babikoraho. Bakaba baragejeje ikibazo ku karere.
Ruyenzi: Kubaka Gare ni igisubizo ku kajagari kagaragara aho bategera imodoka Benshi mu batuye umurenge wa Runda cyane cyane abo mu Kagari ka Ruyenzi bakorera akazi kabo mu mujyi wa Kigali, Mu masaha ya mugitondo usanga ...
Benshi mu batuye umurenge wa Runda cyane cyane abo mu Kagari ka Ruyenzi bakorera akazi kabo mu mujyi wa Kigali, Mu masaha ya mugitondo usanga ...
Rwanda : Abaturage barasaba ko ikiraro cya kagogo gisanwa Abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubasanira icyo kiraro ...
Abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubasanira icyo kiraro ...
Rwanda | Ngororero: Hakenewe Ibiraro n amateme bikomeye Akarere ka ngororero gafite imigezi itandukanye harimo n’uwa Nyabarongo, aho iyo migezi usanga ifite amateme n’ibiraro bikunze gutwarwa n’amazi cyangwa bigahagarika ingendo z’abaturage n’ibintu byabo. ...
Akarere ka ngororero gafite imigezi itandukanye harimo n’uwa Nyabarongo, aho iyo migezi usanga ifite amateme n’ibiraro bikunze gutwarwa n’amazi cyangwa bigahagarika ingendo z’abaturage n’ibintu byabo. ...
Rusizi: Mu mujyi wa Kamembe imodoka zipakururira amabuye n’ibindi byangiza umuhanda Mu nama njyanama y’umurenge wa Kamembe yabaye tariki 08/12/2011 umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye ubuyobozi bw’uyu murenge kurwanya ...
Mu nama njyanama y’umurenge wa Kamembe yabaye tariki 08/12/2011 umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye ubuyobozi bw’uyu murenge kurwanya ...
Rwanda | Gakenke : Ibimenyetso byo ku muhanda bishobora kugabanya impanuka zo mu Kintama Kintama ni ahantu hari ikosi riri mu metero nkeya uvuye mu Gasentere ka Gakenke no ku karere ka Gakenke. Kintama hazwi cyane cyane n’abantu bakoresha ...
Kintama ni ahantu hari ikosi riri mu metero nkeya uvuye mu Gasentere ka Gakenke no ku karere ka Gakenke. Kintama hazwi cyane cyane n’abantu bakoresha ...
Tags: car , District , Kamonyi , road , Rugalika
Category : Roads
If you enjoyed this article, subscribe to receive more just like it.
Name ( required )
Email ( required; will not be published )
Website
Rwanda : Turkish airlines launches first flight to Kigali
Rwanda : Rwanda becomes the first to use automated immigration control for nationals in the region
Turkish airlines launches
Kigali International Airport has introduced automated immigration control for nationals
Rwanda | Ngoma: Abagenzi babangamiwe n’abakata amatike ba za Express babatesha umutwe babarwanira
Ngoma Abagenzi
Rwanda | Ruhango: abamotari barasaba kudahabwa ibihano igihe batari mu kazi
Rwanda Abamotari na polisi
Rwanda : Kutagira imihanda bishobora guheza bamwe mu bwigunge
Rwanda | Kamonyi: Ikorwa ry’ Umuhanda ujya mu mudugudu wa Rugazi rihangayikishije abahatuye
Rwanda Kutagira imihanda bishobora
Rwanda Kamonyi Ikorwa ry’ Umuhanda
Uduce tumwe two mu karere ka Kayonza ngo dukunze kutaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura nk’uko bamwe mu batuye mu mirenge y’icyaro muri ako karere babivuga. Ibi ahanini ngo biterwa n’uko usanga nta mihanda ifatika iba ihari, mu gihe cy’imvura ikaba mibi cyane kubera isayo n’ubunyerere. Abo baturage bavuga ko ugereranyije igihe cy’izuba n’icyimvura, usanga mu [...]
Posts Related to Rwanda Kutagira imihanda bishoboraRwanda : Kutagira imihanda bishobora guheza bamwe mu bwigungeUduce tumwe two mu karere ka Kayonza ngo dukunze kutaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura nk’uko bamwe mu batuye mu mirenge y’icyaro muri ako karere babivuga. …Rwanda : Imihanda yo mu mujyi wa Gisenyi ibangamiye abayikoreshaAbaturage b’umujyi wa Gisenyi ntibashimishijwe n’imihanda idakozwe [...]
Rwanda Urubyiruko rwahabonye akazi ko kwambutsa abagenzi mu mugongo no kubakodesha bote
Posts Related to Rwanda Urubyiruko rwahabonye akazi ko kwambutsa abagenzi mu mugongo no kubakodesha boteRwanda | Ngororero: Ukwangirika k’umuhanda Ngororero – Mukamira birahombya benshiMuri iyi minsi umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Ngororero- Nyabihu, Musanze ndetse na Rubavu wangijwe no gutenguka kw’imisozi ndetse hamwe umuhanda ukaba utari nyabagendwa, …Rwanda | Abagenzi barasaba kuvugurura imikorere y’imodoka [...]
Rwanda | Rubavu : Umuhanda ujya ku irimbi rya Gisenyi warangiritse
Abaturage bo mu karere ka Gisenyi baratangaza ko umuhanda ujya ku irimbi rya Gisenyi bakunze kwita ku Karundo ubabangamira cyane mu gihe bagiye gushyingura. Uyu muhanda uherereye mu mudugudu w’Inkurunziza, mu kagali ka Byahi mu murenge wa Gisenyi ubusanzwe ugenderwamo imodoka ariko hari aho igera ntibashe gutambuka abantu bakagenda n’amaguru cyane cyane iyo imvura [...]
Rwanda : Nyabisindu -Kibagabaga Road turns to pot holes.
This road joins the sectors of Remera and Kimironko from the the National Police Technical Inspection service center toward Nyabisindu trading center. The construction company COTRACO had begun to rehabilitate the road, but the rehabilitation work seem to have been hampered. The slowness of this work has made this route to [...]
Rwanda Nyabisindu -Kibagabaga
Incoming search terms:motocycle spare part in rwandamoto spare parts rwandaPosts Related to Rwanda Nyabisindu -KibagabagaRwanda : Nyabisindu -Kibagabaga Road turns to pot holes. This road joins the sectors of Remera and Kimironko from the the National Police Technical Inspection service center toward Nyabisindu trading …10 REASONS, WHY I CHOSE “THE KIGALI BUS”! [...]
Rwanda : Abaturage barasaba ko ikiraro cya kagogo gisanwa
Abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubasanira icyo kiraro kimaze gusaza bityo bikaba bitorohera buri wese kucyambuka dore ko hari uwaguyemo agapfa n’ubwo ngo yari yanyoye agasinda. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mulinga bufatanyije n’ubw’uwa Kabaya buvuga ko bwiteguye gusana icyo [...]
Ikiraro cyubakishije ibyuma urugero rwo gukemura ikibazo ku buryo burambye
Incoming search terms:rwiza newsgirl buryorwiza news may 2012Posts Related to Ikiraro cyubakishije ibyuma urugero rwo gukemura ikibazo ku buryo burambyeRwanda : Abaturage barasaba ko ikiraro cya kagogo gisanwaAbagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubasanira icyo kiraro …Rwanda | Ngororero: [...]
Foreigners In Rwanda
Rwanda Energy Resources
Rwanda Environment
Rwanda News Updates
Rwanda Politics
Rwanda Tourism