Rwandatransport - Kinyarwanda, Rwanda Roads, Rwanda Transportation, Travel to Rwanda, Conveyance in Kigali, Rwanda Aviation, Rwanda Shipping, Road Safety
Home
On The Road Roads Road Safety Traffic and parking Road Management Driver Licensing Vehicle Licensing
Roads
Road Safety
Traffic and parking
Road Management
Driver Licensing
Vehicle Licensing
Aviation Aviation Air Traffic Airports
Aviation
Air Traffic
Airports
Public Transport
Sustainable Travel
Security
Kuva tariki 13 Gashyantare ibiciro by’ingendo mu ndege ya Rwandair ziva Rubavu zijya mu mujyi wa Kigali zavuye ku madolari 119 zigera kuri 136 ku muntu mukuru.
Ku bana na bo bafite munsi y’imyaka 12 y’amavuko, igiciro cyavuye ku madolari 76 kijya ku 116.
Twashatse kubaza Ornella Kayitesi, umuyobozi wa Rwandair ishami rya Rubavu impamvu yo kuzamura ibiciro ariko ntitwabasha kumuvugisha kuri telefoni. Gusa umukozi ushinzwe ubucuruzi bw’amatike Musoni Hodari Innocent yadusobanuriye ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bwa Rwandair.
N’ubwo abanyarubavu batitabira ingendo zo mu kirere cyane, Musoni avuga ko ntacyo ibiciro byahinduye ku bwitabire bw’abakiriya babo. “Indege kenshi ziba zuzuye, yego impinduka zose ziravuna ariko abakiriya bacu barabyumva.”
Musoni akomeza avuga ko benshi mu bakiriya babo ari abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ngo na bo bahamya ko igiciro cya Rwandair kiri hasi ugereranyije n’andi makompanyi y’iwabo i Goma aho usanga bagomba kujya i Kinshasa mbere yo kugira ahandi bajya kandi ugasanga indege zabo zifite ibibazo. Ati “kenshi cyane indege ziragwa kubera ko zitubahiriza amabwiriza.”
Musoni avuga ko Rwandair ifite serivisi nziza irusha abandi haba mukubahiriza amasaha, kudahindura ingendo n’iyo indege yaba irimo abakiriya babiri, irahendutse, kwishyura amatike byorohereza abakiriya no kudaca amafaranga y’inyongera igihe uhinduye n’ubwo ibi biri hafi kuvaho. Ati “urumva ko igiciro kiri hasi ugereranyije na serivisi dutanga.”
Nyamara abanyarwanda bo babona ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uko ubukungu bwabo buhagaze. Jeanne Uwamahoro ati “Sinakwirarira ngo ndagenda mu ndege kuko amikoro ntabinyemerera, abakongomani ni bo basubijwe!”
Ubwo iyi kompanyi yafunguraga ingendo zayo i Rubavu tariki ya 23 Kanama 2011, igiciro cyari gihagaze amadolari 100. Rwandair ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 18 kugera i Kigali ni iminota 30 gusa. Ingendo zayo ni buri munsi saa tatu n’igice uretse kuwa kane.
Name (required)
Mail (will not be published)(required)
Website
Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri
Le chemin de fer reliant Kigali-Kampala-Nairobi-Mombasa-Juba sera prêt en 2018
Huye: Abatwara abagenzi bavuga ko akenshi abatubahiriza abanyamaguru mu mirongo yabagenewe mu muhanda ari abitwara mu modoka zabo
Ibyishimo i Rwempasha kuko ikiraro cya Kazaza cyakozwe
Kayonza: Abamotari bahawe amajile mashya azatuma barushaho kugira isuku
Gatsibo: Abashaka ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda amashuri ya baringa
Ngoma inaugurates boat on Lake Mugesera
Kayonza: Abanyamagare ngo batangiye kugerwaho n’ingaruka zo kubuzwa gukorera mu muhanda wa kaburimbo
Nyuma y’amezi atanu mu mwijima, gare ya Rusizi yagarutsemo urumuri
Douze milliards de francs rwandais alloués à l’expropriation pour le nouvel Aéroport International de Bugesera
COMESA airspace project comes to Kigali
Nyagatare District gets bridge at Kazaza
Abamotari b’i Rusizi baranengwa gutanga serivisi mbi
Abagenda Musanze bishimiye guca ukubiri n’ivumbi n’icyondo hafi ya gare
Iburasirazuba: Abamotari barashimirwa uruhare bagira mu iterambere
Gashenyi: Babonye ikiraro kibamara impungenge, kikanoroshya ubuhahirane
KUTAGIRA INZIRA IJYA MU MUDUGUDU WABO BIBATERA UBUKENE
Karongi: Kuba abaturage bemera ko mu masambu yabo hacishwa imihanda ngo bigaragaza ko bashyigikiye iterambere
Rubavu: Moto 24 zishobora gutezwa cyamunara kubera kubura banyirazo
Police warns on Vehicle inspection
English
Featured
Legislation
News
Resources
Shipping
Sustainable travel and environment
Traffic
Traffic and parking management
Transport Bodies
Transport security and resilience
Transport Topics
Traveler Info
Heavy rains sweep roads in Kigali Sep 12, 2013
Nyamasheke: New road to boost economy Jan 09, 2014
July 2014
June 2014
May 2014
April 2014
March 2014
Kabarore: Sector roads construction takes off - Rwandaexpress on Kabarore: Sector roads construction takes off
Kathaleen on With ICT, no need to go to Traffic police department to apply to sit for driving licenses
avocat fiscaliste on Ikiraro cyubakishije ibyuma urugero rwo gukemura ikibazo ku buryo burambye
Copyright © 2012 , All Rights Reserved
Designed by Web Directory . Thanks to Free Wordpress Themes